Ntaribi Steven yatangiye imyitozo muri Musanze fc

by Musanze F.C on Thu 03 Dec, 2020
Ntaribi Steven yatangiye imyitozo muri Musanze fc

Ntaribi Steven Umuzamu wasinyiye Musanze fc mu mpeshyi ya 2020 yatangiye imyitozo nyuma yo kurangiza akazi mu ikipe ya Gorilla fc.

Ntaribi Steven watinze gutangira imyitozo muri Musanze fc yari akiri gukina imikino ya Playoff mu ikiciro cya kabiri hano mu Rwanda, aho asize ahesheje igikombe ikipe ya Gorilla fc ndetse akanayizamura mu kiciro cya mbere.

Ntaribi ati'' Nibyo natinze kuhagera gusa nari mukazi sinavuga ko natakaye nari mur shampiyona kandi murabizi ko nitwaye neza mbahesha igikombe nabazamura mu kiciro cya mbere, ubu nje gufasha Musanze fc nasinyiye''

Ntaribi yakomeje agira ati'' iyi ni ikipe nkunda ni ikipe ifite ubuyobozi bwiza ndetse butanga buri kimwe kugirango abatoza bagere ku inshingano biyemeje ndetse natwe ubwacu abakinnyi birasaba gukora cyane kugira tuzabigereho nubwo bitoroshye gusa ikizere nicyose.

Ntaribi umwe mu bazamu bamenyeye shampiyona 
Yakoze imyitozo ya mbere muri Musanze fc

izindi nkuru wasoma