Amafoto-Musanze FC yatsinze Gasogi United iguma ku mwanya wa Gatatu

by Musanze F.C on Thu 04 Apr, 2024
 Amafoto-Musanze FC yatsinze Gasogi United iguma ku mwanya wa Gatatu

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024 ku i saa cyenda zuzuye kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi b’aya makipe yombi, ndetse wari ukomeye ku mpande zombi aho Musanze FCyatangiye ifite igihunga, ibintu byaje gutuma itsindwa n’igitego ku munota wa 17’ gitsinzwe Hamiss Hakim hakiri kare, bituma abafana ba Musanze FC batangira kwiheba.

Ikipe ya Gasogi United yari yakomeje kwataka cyane ,ndetse ikabona uburyo bwinshi bw’ibitego; ba myugariro ba Musanze fc bakagerageza kwirwanaho.

Nubwo benshi mu bakunzi ba Musanze FC bari batangiye kwiheba, ku munota wa 34’ hatsinzwe igitego, gitsinzwe na Aime Gassissou ku mupira mwiza yari ahawe na Nduwayo Valeur bituma igice cya mbere kirangira amakipe anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Musanze fc nk’ikipe yari mu rugo yaje yahinduye imikinire, isatira cyane ndetse ikeneye gutsinda ibindi gitego byinshi ari nako na Gasogi ikomeza kwataka cyane ibifashijwemo n’abasore bayo barimo Idrissa, Karenzi Bucyocyera , Hakim n’abandi. Gusa ba myugariro ba Musanze FC bongeye gukanguka witwa Kokoete Udo atsinda igiteo cya kabiri cya Musanze fc ku munota wa 48’ ndetse umukino waje kurangira ari ibitego 2-1 bya Musanze FC.

Uyu Mukino usize ikipe ya Musanze Fc iri ku mwanya wa 3n'amanota 47.

May be an image of 7 people, people playing soccer, people playing football and text
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga


 

May be an image of 3 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 6 people, people playing soccer, people playing football and text
May be an image of 2 people, people playing football, people playing soccer, grass and text
May be an image of 5 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 3 people, people playing soccer, people playing football and text that says 'MUSANZE WINE'
May be an image of 2 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 4 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 5 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 3 people, people playing football, people playing soccer and text
May be an image of 2 people and people smiling
Ibyishimo byari byose ku muyobozi wa Musanze FC bwana Tuyishimire Placide
May be an image of 3 people and people smiling

izindi nkuru wasoma