Musanze FC itsinze Amagaju igaruka muri kuruse y'igikombe

by Musanze F.C on Tue 05 Dec, 2023
Musanze FC itsinze Amagaju igaruka muri kuruse y'igikombe

Ku umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Musanze FC yari yasuye Amagaju FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Musanze FC yatangiye umukino ubona isatira cyane binyuze ku mpande, ndetse yaje kubina uburyo bw'igitego ku munota wa 14 ariko Solomon Adeyinka umupira awutera hanze gato.

Ku munota wa 31 Peter Ogblover yazamukanye umupira neza acenze abadefanseri ba Amagaju umupira awuteye umuzamu awugarura nabi usanga Kethabo awusunikira mu rushundura Musanze FC iba ibonye igitego. Igice cya mbere cyarangiye bikiri iki gitego 1 ku busa bwa Amagaju.

Igice cya kabiri cyatangiye Musanze FC isatira ndetse biza kuyihira ku munota wa 48 Peter Agblover atsinda igitego cya kabiri ari nako umukino warangiye Musanze FC itsinze Amagaju ibitego bibiri ku busa.

Musanze FC izakira ikipe ya Marine FC ku munsi wa 14 wa shampiyona kuwa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023 kuri sitade Ubworoherane.

 

izindi nkuru wasoma