Umutoza wa Musanze FC Sosthene avuye mu mahugurwa y’abarimu b’abatoza yateguwe na FIFA

by Musanze F.C on Mon 27 Nov, 2023
Umutoza wa Musanze FC Sosthene avuye mu mahugurwa y’abarimu b’abatoza yateguwe na FIFA

Habimana Sosthene usanzwe ari umwarimu w’abatoza( coach educator) avuye mu mahurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Ni amahugurwa yabereye I Accra muri Ghana guhera tariki 21 Ugushyingo 2023, asozwa tariki 25 Ugushyingo. Ni amahurwa yitabiriwe n’abatoza baturutse mu bihugu bya Egypt, Gambia, Rwanda, Ghana, Liberia, Libya, Nigeria na Sierra Leone.

Kurt Edwin Simon-Okraku, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana wafunguye aya mahugurwa yavuze ko agamije kuzamura ubumenyi bw’abarimu b’abatoza mu bihugu byabo (the development of home-grown coach educators).

Guhugura aba barimu b’abatoza ngo bizafasha ko nabo basangiza ubu bumenyi abatoza bo mu bihugu bakomokamo bityo bigafasha mu iterambere ry’umupira muri rusange.

Muri aya mahugurwa, bize ’Theory’ y’amasaha 150 ndetse banakora ’pratique’. Bigishwaga n’inzobere zo muri FIFA zari ziyobowe na Basir Mo­hammed afashijwe na Frans Mokata Mogashoa, Zunaid Mall na Jessica Hernan­dez Mendez.

Uretse kuba ari umwarimu w’abatoza, Habimana Sosthene ni umutoza w’ikipe ya Musanze FC n’ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 15.

izindi nkuru wasoma