Musanze FC inganyije na Police FC, Seninga Innocent ashima abasore be

by Musanze F.C on Sat 28 Nov, 2020
Musanze FC inganyije na Police FC, Seninga Innocent ashima abasore be

Musanze FC yakiriye Police FC amakipe yombi agwa miswi 1 kuri 1, umutoza Seninga Innocent yongera gutanga ubutumwa ku makipe makuru, Haringingo agorwa n’ikibuga cy’ubwatsi karemano. 

Mu mukino wa gishuti wahuje ikipe ya Musanze FC na Police FC ku kibuga cya Stade Ubworoherane, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu amakipe yombi aguye miswi 1 kuri 1, abatoza Seninga Innocent na Haringingo batangaza aho imyiteguro y’amakipe bazitabaza muri shampiyona igeze.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota icyenda ubona ko amakipe yombi atangiranye iminbare myinshi birinda kwinjizwa igitego mu minota ya mbere. Ku ruhande rwa Police FC umutoza Haringingo yagerageje gukina umukino aca ku mpande ariko ntibyamuhira kuko abakinnyi nka Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric bazibirwa n’ab’imbere ba Musanze FC barimo Twizerimana Onesme ndetse na Mutebi Rachid.

Igice cya mbere kigeze hagati Musanze FC yabaye nk’iyiharira umupira maze guhanahana neza kw’abakinnyi b’imbere n’abo hagati barimo Mutebi Rachid, Ally Sova ndetse na rutahizamu Samson Ikechukwu bagora abinyuma ba Police FC bituma ku munota wa 28 w’umukino Musanze FC ibona Penaliti yinjijwe neza na Twizerimana Onesme ukubutse mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. 17 y’igice cya mbere yari isigaye Musanze FC yakomeje kwiharira umukino ari nako mukino wakomeje , bityo igice cya mbere kirangira Musanze FC iyoboye umukino.

Nyandwi Saddam (Iburyo) yari yongeye guhura na Eric RutangaAlba (Ibumoso) bahoranye muri Rayon Sports

Mu gice cya kabiri umukino wabaye nk’uhinduye isura kuko Police FC YAJE ISHAKA KWISHYURA ndetse na Musanze FC nayo ishaka igitego cya kabiri, gusa ku munota wa mirongo 70 w’umukino Nsabimana Aimable wari winjiye asimbuye abonera Police FC igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yari ahawe na Rutanga Eric wakebye neza umupira w’umuterekano ku ikosa ryari rikorewe nko muri metero 34 ugana ku ruhande rw’i buryo.

11 ba Police FC babanje mu kibuga imbere ya Musanze FC
Musanze FC XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Nyandwi Saddam 16, Niyonshuti Gadi Evra 3, Dushimumugenzi Jean 24, Niyonkuru Tuyisenge Vivien 5, Mutebi Pacifique 19, Niyitegeka Idrissa 13, Samson Irokan Ikwechukwu 20,Ally Mousa Sova 10, Ndagijimana Ewing 22, Twizerimana Onesme (C,9).

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Police FC XI:Habarurema Gahungu (GK,1),Usengimana Faustin (C,30), Iradukunda Eric Radou 4, Eric Rutanga Alba 3, Moussa Omar 15, Nduwayo Valeur 6, Munyakazi Yussuf (C,20), Twizeyimana Martin Fabrice 23, Harerimana Obed 17, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Iyabivuze Osée.

Seninga Innocent utoza Musanze FC “ Twifuzaga gutsinda ariko ntago byakunze, Buri ruhande rwari rufite ishyaka. Ni umukino wa 4 tumaze gukina abasore bari kugenda bumva neza umukino nshaka ko bakina. Nisimira ko tumaze gukina imikino 4 kandi tutaratsindwa ndizera ko n’umukino umwe dusigaje tuzawitwaramo neza” 

Akomeza agira ati “ Imikino ya gishuti iri kudufasha gukosora amakosa make make, twatangiye dutsinda ariko natwe tukinjizwa gusa kuri ubu biri gukosoka. Kuri ubu ndizera ko maze kubona 11 babanza mukibuga nzifashisha  mu mikino ya shampiyona ku kigero cya 95 ku ijana. Birumvikana ko hari abandi bashobora  kwigaragaza mu gihe gito dusigaranye cyangwa uko shampiyona igenda iza yigira imbere tukazabona abandi”

Ku ruhande rwa Police FC, umutoza Haringingo Francis yemeje ko ikipe afite izamufasha gukinira ku bibuga byose. Ati “Tuzajya dukinisha abakinnyi dukurikije ikipe duhanganye ndetse n’ibibuga dufite, Dufite ikipe nziza ariko ibitego ntabwo biri kuboneka mu buryo twiteze. Turacyabura imitekerereze yo kwinjiza mu izamu ariko turaza kubikoraho cyane kugirango tubashe kubona ibitego.”

Akomeza ashimangira ko ikipe yaguze neza kandi integoa ri igikombe. Ati “Intego ni yayindi, ni igikombe kandi tumaze kuboan ishusho rusange yayo. Impande zose zirubatse neza, mu izamu, mub’inyuma, hagati ndetse n’imbere twaguze neza. Twagerageje gukoresha buri wese ngo agaragaze icyo afite” 

Tuyishimire Placide "Trump" (Ibumoso) umuyobozi wa Musanze FC yicaranye na CIP Karangwa Maurice (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa Police FC

Mbere y’uko shampiyona itangira kuwa 4 Ukuboza 2020 Musanze FC na Police FC zisigaje umukino umwe kuri buri ruhande, umukino bazahuriramo kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. 

 

 

izindi nkuru wasoma