Musanze FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino bazakiramo MUKURA

by Musanze F.C on Thu 28 Sep, 2023
Musanze FC yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino bazakiramo MUKURA

Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’Umunsi wa 5  wa Shampiyona uzayihuza na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 30 Nzeri 2023.

Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze,guhera saa Cyenda (15h00).

Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 10.000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 3.000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 1.000 Frw."

Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/

Musanze FC izaba ishaka intsinzi ya Kane nyuma yo kumara imikino itatu itaratakaza inota na rimwe.

Musanze FC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 9 mu mikino 3 imaze gukina mugihe ifite umukino w'ikirarane w'umunsi wa kane wa shampiyona yagombaga gukinamo na APR FC.

izindi nkuru wasoma